Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero kinini cy’indege zitagira abapilote mu rukerera, kibasiye imijyi ya El Obeid muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru na Kosti muri Leta ya White Nile.
Amakuru aturuka muri ako gace ndetse n’ababyiboneye babwiye Sudani Tribune bati: “Mu gitondo cya kare, itsinda ry’indege zitagira abapilote za RSF ryibasiye ahantu henshi muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru.”
Bongeyeho ko ubwirinzi bwa Division ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka bwahanganye n’igitero maze babasha kurasa byibura drone icumi z’ubwiyahuzi. Ababyiboneye bavuga ko bumvise iturika rihambaye hafi y’ikigo kinini cya gisirikare muri Kordofan y’Amajyaruguru.

Igisirikare cya Sudani (SAF) nyuma cyemeje igitero cyagabwe kuri El Obeid, cyamagana ibyo kivuga ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Mu itangangazo rigenewe abanyamakuru kuri iki Cyumweru, igisirikare cya leta cyavuze ko ingabo z’iterabwoba za Gen. Daglo zagabye igitero ku bigo byinshi bya gisivili zikoresheje indege zitagira abaderava z’ubwiyahuzi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Iri tangazo ryagaragaje ko icyo gitero cyangije Ibitaro bya Daman, ahantu hatuwe mu nkengero, ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye ariko nta muntu byahitanye.


