Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye iyoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga muri Juba mu nama y’akarere ku kibazo cya Sudani y’Epfo yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, mu gihe Visi perezida wari wasimbuye Machar yatangaje ko yiteguye kumusubiza umwanya we.
Visi perezida wa mbere wari uherutse gushyirwaho na Salva Kiir ngo asimbure Dr Riek Machar, ari we Taban Deng Gai, akaba ari we wari ukuriye intumwa za guverinoma muri iyi nama izwi nka IGAD-Plus, yagize atya avuga ko yiteguye kuva ku mwanya we akawusubiza Dr Riek Machar igihe azaba agarutse muri Juba.

IGAD ni ihuriro ry’ubuyobozi bwa guverinoma ku iterambere. IGAD-Plus ikaba yiyongeramo abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe ndetse na komisiyo ihuriweho ishinzwe ubugenzuzi, igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu gishya ku mugabane wa Afurika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IGAD, Amb. Mahboub Maalim akaba yavuze ko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango basabye kohereza intumwa I Juba mu rwego rwo kuganira na guverinoma ku kuntu iri yoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga rizagenda.
Yagize ati: “Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye ntacyo isabye kohereza ingabo zo kurinda”.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ni umwe mu bayobozi bo mu karere muri iyi nama yari iyobowe na minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhuru yasabye abayobozi ba Sudani y’Epfo gufata ikibazo kiri mu gihugu cyabo mu biganza byabo bagakora baharanira gushaka igisubizo kirambye.
Twababwira ko ku ikubitiro igihugu cya Sudani y’Epfo cyari cyanze iri yoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga muri Juba, aho perezida Kiir yari yatangaje ko guverinoma ye itazemera umusirikare n’umwe muri Sudani y’Epfo, ashimangira ko afite ingabo zihagije zo kurinda igihugu.
Naho Goi Jooyul Yol, wari uyoboye intumwa za SPLM, igihande cya Dr Riek Machar, muri iyi nama, yatangaje ko itsinda ayoboye ryanejejwe n’ibyagezweho nubwo uko izi ngabo zizoherezwa bikiri ibyo kuganiraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


