Sudani y’Amajyepfo: Ibihumbi bitanu bavuye mu byabo nyuma y’imirwano yubuye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga ibihumbi bitanu muri Sudani y’Amajyepfo bamaze kuva mu byabo bitewe n’imirwano yubuye mu mpera z’icyumweru hagati  y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za Gen Thomas Cirillo.

Umuryango w’Abibumbye wemeza aya makuru  ko abaturage bari guhungira mu bihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’Umuryango wita ku mpunzi (HCR) muri iki gihugu,  Babar Baloch yavuze ko abaturage bahunze imirwano ikarishye.

Ati “ Mu minsi itatu ishize, abaturage barimo guhunga imirwano iri mu gace k’umugezi wa Yei.”

Abayobozi b’ibiturage byo muri Congo mu Ntara ya Ituri bavuga ko  abaturage barimo kwinjira muri aka gace ku bwinshi.

Gen Cirillo yubuye imirwano nyuma y’aho yanze gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Saliva Kiir na Riek Machar.

Umuvugizi wa HCR avuga ko uretse abahunze, hari abandi bantu ibihumbi umunani bahungiye mu bice byegereye umugezi wa Yeri kandi ko bigoye kubagezaho ibyangombwa nkenerwa.

Uyu akomeza avuga ko abaturage bari muri Congo barara mu byumba by’amashuri, mu nzu zasizwe naba nyirazo cyangwa bakarara hanze.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kuri ubu ngo aba baturage bitaweho n’abaturage bagenzi babo.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko imirwano yo muri Sudani y’Amajyepfo yatumye habaho impunzi zisaga miliyoni ebyiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *