Abapolisi b’Abanyarwanda bagera kuri 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakaba bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe n’umuryango w’Abibumbye ku munsi w’ejo tariki ya 24 Ukwakira 2017.
Umuryango w’Abibumbye bambitse aba bapolisi imidari yo kubashimira uruhare rwa bo mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibintu bya bo muri kiriya gihugu ndetse no kuzuza inshingano neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni umuhango kandi wari witabiriwe nabayobozi bakomeye batandukanye barimo umuyobozi w’abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bibumbiye muri (UNMISS) bari muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, CP Bruce Munyambo; umuyobozi ukuriye Ibiro bishinzwe ibikorwa bya UNMISS, Hazel Dewet hamwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru y’Uruzi rwa Nil.
Uyu muhango wo kwambika abapolisi imidari y’ishimwe, wayobowe na CP Munyambo wabashimiye byimazeyo ku ruhare n’umuhati bagaragaza mu kuzuza inshingano bariho mu mahanga zo kubungabunga umutekano.

Yagize ati “ Imidari mwambitswe ni ikimenyetso cy’uko muri Abanyamwuga, mukomeze gukora muri ubwo buryo buzira amakemwa dore ko inshingano zanyu zigikomeje.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu mwaka wa 2015, kugeza ubu rukaba rufite abapolisi barenga 1.000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Nsengimana@Bwiza.com


