Ubuyobozi bw’igisirikare cya Sudani y’Epfo cyahakanye amakuru yavugaga ko ingabo zacyo 300 zitandukanyije nacyo zikajya kwiyunga ku nyeshyamba za Dr Riek Machar.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare bavugwa nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Machar hafi aho, James Yoach, ngo bakaba barafashe icyemezo cyo kwitandukanya na guverinoma kubera ko idashoboye kububakira ibigo aho bakorera ndetse ntibashe no kubagaburira.
Aba bitandukanyije n’igisirikare cya guverinoma ngo bakaba bari bayobowe na 2nd Lt. Gai Kongim nk’uko Sudan Tribune dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nubwo abarwanya ubutegetsi bavuga ko bakiriye ingabo za leta zaje kubiyungaho, abayobozi muri guverinoma ya Sudani y’Epfo n’aba gisirikare bahakanye aya makuru bavuga ko ntacyo bayaziho na gito.
Minisitiri w’itangazamakuru muri leta ya Liech y’Amajyaruguru, Lam Tungwar akaba yatangaje ko aya makuru nta shingiro afite kandi atari ukuri, yongeraho ko nta n’umusirikare wabo n’umwe urajya muri SPLA-IO ya Machar. “ Izi ni poropaganda zigamije gusa kugaragaza ko bagihari ariko mu by’ukuri ntabahari ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri wa Liech y’Amajyaruguru nawe yahakanye aya makuru abwira abaturage ko badakwiye guhangayika kuko ngo aya makuru ari ikinyoma badakwiye gutega amatwi.
Naho umuvugizi w’igisirikare, Brig. Gen. Lul Koang Ruai we yavuze ko nta musirikare n’umwe witandukanyije n’igisirikare cya leta azi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


