Umuvugizi wa perezida wa Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu ushize yamaganye yivuye inyuma umwanzuro w’akanama k’amahoro n’Umutekano ka Loni utanga uburenganzira bwo kohereza ingabo 4,000 za Loni ngo zijye kurinda abasivili b’iki gihugu ndetse zinafashe mu ishyirwaho mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
Umuvugizi wa perezida Salva Kiir, Ateny Wek Ateny, yabwiye itangazamakuru ko guverinoma ya perezida Kiir avugira, itazigera ikorana n’izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye byemejwe ko zigomba koherezwa muri iki gihugu.
“Birababaje cyane kandi ntabwo tuzemera gufatanya kubera ko tutazemera ko igihugu cyacu cyigarurirwa na Loni. Ingabo zose zizitwa ko zije kurinda Juba (Juba Protection Force) zitazemerwa” , uwo ni bwana Ateny Wek Ateny.
Ibi uyu muvugizi wa perezida wa Sudani y’Epfo yabitangaje nyuma y’aho guverinoma itumirije inama ya cabinet yemerejwemo gutegura ibaruwa yo kwamagana uwo mwanzuro wa Loni wo kohereza ingabo zayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi baruwa yateguwe na minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Martin Elia Lomuro nk’uko Sudan Tribune dukesha iyi nkuru isoza ivuga, yemezwa na perezida Salva Kiir, yagereranyije iyoyerezwa ry’ingabo 4,000 z’amahanga nko gutera igihugu no kwivanga mu bibazo byacyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



