Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo zifatanyije na bagenzi bazo, abakozi mpuzamahanga ba UNMISS hamwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cya UNMISS i Juba.

Muri iki gikorwa hahawe icyubahiro Umunyarwanda Sgt Major Francis Ngoga n’abandi basirikare bashinzwe kubungabunga amahoro basize ubuzima mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo.

Uyu muhango wari uyobowe n’Umuyobozi wa UNMISS akaba n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Nicholas Haysom.



