Kuri uyu wa Gatatu, ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu rwego rwo kuzishimira akazi zikora kinyamwuga mu guharanira amahoro muri leta ya Upper Nile. Ibirori byabereye mu mujyi wa Malakal mu nkambi ya Rwanbatt-2.

Komanda wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, yayoboye umuhango wo gutanga imidari, ashimira ingabo za Rwanbatt-2 kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze ndetse na serivisi nziza muri Leta ya Nili yo haruguru. Yashimangiye ko uruhare rw’u Rwanda muri UNMISS ari ingirakamaro kandi rushimwa.

Yabashimiye ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa bakorera mu bice by’Amajyaruguru y’umugezi wa Nile.
Brig. Gen. Rugazora Emmanuel, Uhagarariye ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo, ko bakora neza ubutumwa bashinzwe bwa UNMISS.
Muri ibyo birori Lt Col Muhizi Andrew, uyoboye Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo wa Rwanbatt-2 yashimye imikoranire iri hagati y’ingabo ayoboye na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS n’ubundi bushuti buhari bw’ingabo muri icyo gihugu.

Yavuze ko bashimiye imidali bahawe ko igaragaza icyubahiro ntagereranwa bahabwa ndetse ko ibongereye imbaraga zidasanzwe mu mwuga wabo wa gisirikare.
Lt. Col. Muhizi kandi yashimangiye ko guhabwa imidali k’uyu mutwe w’ingabo z’u Rwanda, byongereye imbaraga n’ubwitange mu gusohoza ubutumwa batumwe no kubahiriza inshingano bafite.


