Sudani y’Epfo irashinjwa gukomeza kugura ibitwaro mu gihe ubukungu burushaho kuba nabi

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Sudani y’Epfo kirashinjwa kugura ibitwaro nyamara cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, aho raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko guverinoma y’iki gihugu yaguze indege 2 z’intambara, amakamyo yuzuye amasasu y’intwaro nto ndetse ngo ikaba inashaka gukora amasasu, mu gihe ngo abarwanya ubutegetsi nta ntwaro zifatika baherutse kubona nk’uko iyi raporo y’ibanga Reuters yabonye kuri uyu wa Kane ivuga.

download

Abagenzuzi ba Loni bakoze iyi raporo banavuga ko abayobozi muri guverinoma ya Sudani y’Epfo bashyira amananiza ku bashinzwe kubungabunga amahoro ba Loni, ndetse bavuga ko ubukungu bw’iki gihugu gishya bwasubiye inyuma bigaragara kubera politiki za guverinoma zirimo kugura intwaro aho gutera inkunga serivisi z’imibereho.

Iyi raporo ku mpungenge z’intwaro n’umutekano muri Sudani y’Epfo kuva guverinoma y’inzibacyuho yashingwa muri Mata, igaruka ku bihano ku kugura intwaro byafashwe n’Akanama k’Umutekano ka Loni muri Mutarama. Ban Ki-moon nawe akaba yarasabiye Sudani y’Epfo gufatirwa ibi bihano.

“nta kimenyetso kigaragaza ko izindi ntwaro ziri kugurwa muri Sudani y’Epfo hagamijwe ku kugarura ituze n’umutekano”, ibi bikaba ari ibitangazwa n’abagenzuzi ba Loni bavuga ko ahubwo intwaro zikomeje kugurwa zigira uruhare mu gukomeza amakimbirane.

Aba bavuga ko mu gihe Sudani (ya Omar Beshir) yahaye intwaro nto, amasasu n’ibindi bikoresho ingabo zirwanya ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, basanze kugeza ubu yaba Sudani cyangwa ikindi gihugu cy’igituranyi nta na kimwe cyatanze ibitwaro biremereye, ibintu ngo byanagabanyije ubukana bw’ibikorwa by’izi nyeshyamba.

Nyamara ariko, aba bagenzuzi ngo bafite amakuru y’uko ingabo za guverinoma zakomeje kubona intwaro zirimo indege 2 ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa L-39.

6bb82bb975f1538cdd59c30b

Bakomeza bavuga ko amakuru y’ibanze bakiriye aturutse ahantu habiri hizewe avuga ko izi ndege zanyuze muri Uganda kandi ari naho zasigiwe amarangi nubwo aba bataramenya aho izi ndege zaturutse cyangwa zaraguzwe cyangwa ari inguzanyo.

Iyi raporo kandi ikomeza ivuga ko amakamyo abiri yuzuye amasasu yoherejwe I Juba aturutse muri Uganda muri Kamena, mu gihe mu mwaka ushize ngo Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Paul Malong yasabye ikigo cyo muri Liban gutangiza uruganda rukora amasasu y’intwaro nto I Juba nubwo ngo nta makuru ahari y’uko uwo mushinga waba waratangiye.

Ibihano ku kugura intwaro

Nyuma y’imirwano ikaze yubuye muri Nyakanga I Juba, Akanama k’Umutekano kavuze ko kagomba kwiga ku ibuzwa ryo kugura intwaro mu gihe guverinoma yari yanze kwakira ingabo 4,000 za Loni ari nako yitambika izindi 12,000 za Loni zisanzwe muri iki gihugu.

Ingabo za Loni ziri muri UNMISS zageze muri Sudani y’Epfo kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 2011.

Abagenzuzi ba Loni bavuga ko ingabo za leta zakunze kubangamira ibikorwa n’abakozi ba UNMISS n’andi mashami ya Loni kandi impande zombi zihanganye zikaba zarakunze kwibasira abakora ibikorwa by’ubutabazi.

Bavuga ko muri Nyakanga ubwo ibintu byongeraga gukomera muri Juba, abasirikare hagati ya 80 na 100 bateye Hotel yo muri Juba ikunze gucumbikira abakozi b’imiryango mpuzamahanga, maze ngo mu masaha ane bakica umunyamakuru wo mu bwoko bw’Aba-Nuer, bakanafata ku ngufu byibuze abanyamahanga n’abandi bakozi ba hotel batanu.

Abagenzuzi bakoze raporo bakavuga ko ukurikije abasirikare baje muri iki gikorwa n’ubwinshi bw’ibintu byibwe n’ibyangijwe, bigaragaza ko iki gitero cyari cyateguwe neza kandi kitafatwa nk’igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyangwa ubujura.

Akanama k’Umutekano ka Loni kabanje gukangisha Sudani y’Epfo kuyifatira ibihano mu bijyanye no kugura intwaro, ariko ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa bifite icyicaro gihoraho muri aka kanama bigaragaza ko icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari bo babyungukiramo kuko kubagenzura bitakoroha nk’uko byakoroha kuri guverinoma.

Aka kanama ariko muri Werurwe 2015 kaje gufatira iki gihugu ibihano bimwe, nyuma muri Nyakanga gakora urutonde rw’abajenerali 6, batatu kuri buri ruhande, bagombaga gufatirwa imitungo yabo ndetse bakabuzwa gusohoka mu gihugu.

Abagenzuzi bakoze iyi raporo bisabwe n’Akanama k’Umutekano ka Loni bakaba bavuga ko ibikorwa ndetse na politiki z’impande 2 zihanganye muri iki gihugu biteye impungenge zikomeye z’umutekano ku masezerano y’amahoro no kuri guverinoma y’inzibacyuho.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *