Minisitiri w’umurimo wa Sudani y’Epfo, Gabriel Duop Lam yitandukanyije na guverinoma ya perezida Salva Kiir yiyunga ku bamurwanya ayishinja ko ntacyo iri gukora kugirango haboneke umuti w’ibibazo byugarije igihugu.
Mu ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye yashyize ahabona, Lam yasobanuye ko yababajwe n’uburyo perezida Salva Kiir yananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyugarijwe n’intambara. Yakomeje avuga ko asezeye ku mirimo ye kugirango yifatanye n’umutwe urwanya ubutegetsi uyobowe na Dr Riek Machar wahoze ari visi perezida wa mbere w’iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’itangazamakuru wa Sudani y’Epfo, Micheal Makuei yemeje aya makuru y’iyegura rya minisitiri Lam, ariko yongeraho ko nawe hari ibyo yakabaye yarahinduye kuko yari afite inshingano zikomeye.
Minisitiri weguye, Gabriel Duop Lam yagizwe minisitiri w’umurimo muri Mata mu mwaka ushize wa 2016, ubwo hashingwaga leta y’ubumwe nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono mu 2015 nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


