Sudani y’Epfo: Riek Machar yongeye kugirwa Visi Perezida

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir kuri uyu wa Kane yongeye gusubiza umukuru w’inyeshyamba bari bahanganye, Riek Machar ku mwanya wa Visi Perezida n’ubundi yari ariho mbere y’uko bagira ibyo batumvikana.

download

Itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko Machar yagizwe visi perezida wa mbere ariko ntihagira ibisobanuro byinshi bitangwa nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ivuga.

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyongeye kwisanga mu makimbirane mu Ukuboza 2013 ubwo hadukaga imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye perezida Kiir ndetse n’izishyigikiye Riek Machar wari visi perezida icyo gihe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *