Leta ya Sudani yatangaje ko yishimiye umwanzuro wa perezida Trump wo kuyikuriraho ibihano birimo no kuba nta muturage wo muri kiriya gihugu wari wemerewe gukandagiza ibirenge bye muri Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Sudani kuwa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, aho yavuze ko Guverinoma ya Sudani yishimiye cyane iki cyemezo nyuma y’iminsi itari micye iki gihugu kigaragaye ku rutonde rwari rwarakozwe na perezida Trump rw’ibihugu bitemerewe gukandagira ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi ari ibyavuye mu biganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi, kugeza ubu umubano wa byo ukaba ugiye kongera kwihuta bidatinze.
The eastafrican dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump yafashe uyu mwanzuro wo kureka abanyasudani bakishyira bakizana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku cyumweru nyuma y’ibiganiro bitari bicye byari bimaze igihe biba hagati y’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’uko Perezida Trump akimara kurahirira kuyobora Amerika yahise akora urutonde rw’ibihugu 6 ku isi harimo n’ibyo ku mugabane w’Afurika bitemerewe kugera mu gihugu cye avuga ko ari ku mpamvu z’umutekano w’abaturage bo mu gihugu cye kuko abo banyamahanga biganjemo abo mu bihugu by’Abisilamu yavugaga ko bashobora kumuzanira ibikorwa by’iterabwoba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Trump kandi akuye Sudani kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abaturage batemerewe gukandagira muri Amerika nyuma y’uko yongeyeho ibindi bihugu 3 birimo Koreya ya Ruguru, Venezuela ndetse na Chad.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


