Sudani yateye utwatsi umuhamagaro wa Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro i Jeddah

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko yateye utwatsi umuhamagaro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro hagati y’Igisirikare cya Sudani (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) i Jeddah.

Malik Agar, umuyobozi wungirije w’inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Sudani, yagize ati: “Ubutumire bw’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, ku muyobozi w’inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Sudani, Abdel Fattah Al-Burhan ngo ajye ku meza y’imishyikirano i Jeddah harimo agasuzuguro kuri Sudani kandi ntibishobora kwemerwa.”

Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama ya politiki yabereye i Port Sudan, umurwa mukuru wa Leta ya Red Sea, mu burasirazuba bwa Sudani nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ivuga.

Agar yongeyeho ati: “Sudani ntiyemera kandi ntizemera kujya i Jeddah, atari ukubera ko tudashaka amahoro, ahubwo ni ukubera ko amahoro agomba kugira urufatiro. Ntabwo tuzabyemera tutabanje kugishwa inama.”

Yagaragaje ko icyiciro kiriho kidashobora kwihanganira kwivanga kw’imitwe ya politiki na gahunda zinyuranye ifite, ashimangira ko hagomba gushyirwa ingufu mu guhagarika amakimbirane no kugera ku mutekano mbere yo kwerekeza ku bwumvikane bw’igihugu binyuze mu biganiro hagati y’Abanyasudani.

Mbere yaho, Blinken yagiranye ikiganiro kuri terefone na Gen. Al-Burhan, aho yasabye ko amakimbirane abera muri Sudani yarangira, akemerera abashinzwe ubutabazi gutabara abantu, ndetse akanakomeza imishyikirano ya Jeddah, nk’uko byatangajwe n’inama y’ubutegetsi ku wa Gatatu.

Ku itariki ya 6 Gicurasi 2023, Arabia Saoudite na Amerika bashyize ahagaragara gahunda y’amahoro i Jeddah nk’igikorwa cya mbere gikomeye cyo kugerageza guhagarika imirwano muri Sudani, cyaje kwitwa urubuga rw’imishyikirano rwa Jeddah.

Kuva icyo gihe, amakamyo menshi yagezweho kandi aricwa, uruhande rumwe rushinja urundi kurenga ku masezerano.

Imishyikirano ya Jeddah yahagaritswe mu Kuboza gushize kubera impamvu nyamukuru z’ubwumvikane bucye buri hagati y’impande zihanganye muri Sudani.

Imirwano hagati y’Igisirikare cya Sudani n’inyeshyamba z’umutwe wa RSF yatangiye kuva ku itariki ya 15 Mata 2023, imaze guhitana abantu 15.550 ndetse yakuye mu byabo abandi miliyoni 8.8 kugeza ubu, nk’uko bigaragazwa na raporo iheruka gukorwa n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Guhuza ibikorwa by’Ubutabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *