Igihugu cya Sudani cyemeye kuzashyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha uwahoze ari perezida, Omar Al-Bashir nk’uko umwe mu bayobozi b’iki gihugu yabitangaje kuwa Gatandatu ushize, nyuma y’aho hatangijwe iperereza ry’abashinjacyaha bo muri Sudani ku makimbirane yo muri Darfur mu mwaka ushize.
Minisitiri wa Sudani ushinzwe ibibazo by’igihugu, Buthaina Dinar mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Guverinoma yafashe icyemezo cyo gutanga Bashir n’abandi banyabyaha kuri ICC nyuma yo guhitamo gukurikiza inzira za ICC”.
Bashir n’abandi bayobozi batatu bo muri Sudani bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha birimo ibyaha by’intambara, jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Dinar yavuze ko gutanga Bashir bizakurikira iburana rye mu nkiko z’imbere mu gihugu, aho akurikiranweho ibyaha bya ruswa n’ibindi byaha nk’uko iyi nkuru dukesha Alaraby ivuga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


