Bwiza
ads

Sudani y’Epfo irashinja iya ruguru kwica abasaga 150 mu gitero ku isoko rya Abyei

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 06:46
Iminota 1 yo gusoma
Sudani y’Epfo irashinja iya ruguru kwica abasaga 150 mu gitero ku isoko rya Abyei

Abayobozi ba Sudani y'Epfo bavuze ko Igisirikare cya Sudani cyagabye ibitero bya drone byibasiye isoko mu karere ka Abyei katavugwaho rumwe, bihitana abantu barenga 150, ibi bikaba ari bimwe mu bitero biheruka byambukiranya umupaka byahitanye abantu benshi.

Ibi bitero byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’ibitero byo muri iyi minsi ishize ugera hejuru ya 250, ibishimangira ubukana bw’ibitero by’indege mu ntambara yo muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023 hagati y’ingabo za leta n’ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’agateganyo ushinzwe itangazamakuru muri Abyei, Yohana Akol Ngor, yatangarije Reuters ko umubare w’abapfuye bazize igitero cyagabwe ku isoko rya Abyei ku wa Mbere wageze ku 153 uvuye kuri 73, ariko bikaba bishoboka ko wazamuka cyane.

Ngor yagize ati: "umuriro uracyaka. Igikorwa cyo gushaka abapfuye kiracyakomeza. Ibintu biteye ubwoba". Yongeyeho ko imirambo imwe n'imwe yahiye igahinduka ivu.

Amashusho yafatiwe ahagabwe ibitero kandi yagenzuwe na Reuters yerekana ibisigazwa by’imodoka n’inyubako, n’umuriro ukiva mu nyubako imwe mu gihe abaturage bagenzuraga ibyangiritse.

Yavuze ko Ingabo za Sudani ari zo zagize uruhare muri icyo gitero, ariko nta bimenyetso yatanze. Umuvugizi w'Ingabo za Sudani ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.