Ubutabera bwa Suede kuri uyu wa Gatatu bwemereje mu bujurire igihano cy’igifungo cya burundu ku Munyasuede ukomoka mu Rwanda wari ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu witwa Claver Berinkindi w’imyaka 61, yabonye ubwenegihugu bwa Suede mu 2012, nyuma y’imyaka 10 ageze muri iki gihugu. Icyo gihe, Suede ntiyari izi ko yaburanishijwe adahari n’urukiko rwo mu Rwanda muri Nzeli umwaka wa 2015 ndetse agakatirwa.
Nyuma yo kumenya ko uyu mugabo yihishe ahitwa Eskilstuna, hagati muri Suede, ubutabera bw’u Rwanda bwoherereje dosiye ye ubutabera bwa Suede butangira gukora iperereza ku giti cyabwo nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga.
Claver Berinkindi yashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo kugira uruhare mu bwicanyi, kugerageza ubwicanyi, no gushimuta Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa 16 Gicurasi 2016 nibwo urukiko rw’akarere rwo mu mujyi wa Stockholm rwakatiye Claver Berinkindi igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha twavuze, ariko arajurira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


