Umugabo wo mu gihugu cya Suede yazamutse mu ntera mu gisirikare mu gihe cy’imyaka hafi 20 nta muntu n’umwe wigeze amenya ko yakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.
Uyu mugabo, umwirondoro we utaramenyekana, mu 1999 yiyandikishije mu shuri rya gisirikare rizwi nka Enköping Officer College, hafi ya Stockholm. Abigisha be bamenye ko yabeshye amanota ye arirukanwa. Ntiyacitse intege ahubwo yahimbye dipolome yo mu ishuri rikuru rya gisirikare, maze atangira umwuga we mu gisirikare nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Dagens Nyheter cyo muri iki gihugu.
Uyu akaba yarabaye mu Gisirikare cya Suede ndetse agenda anahabwa imyanya ikomeye anoherezwa mu butumwa mpuzamahanga burimo ubwo muri Kosovo, Afghanistan n’ubwo yabarizwagamo mu mwaka ushize bwa Minusma mu gihugu cya Mali.
Igisirikare cya Suede cyaje kumenya ko uyu mugabo yahawe akazi akoresheje uburiganya, ndetse cyemeza mu itangazo cyashyize ahagaragara ko yakoze ku cyicaro gikuru cya NATO, mu Bubiligi.
Itangazo riti: “Uyu muntu yakoraga nk’umuhuza na Suede muri sisitemu y’ikoranabuhanga n’itumanaho ikoreshwa mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikare aho Igisirikare cya Suede gifite abakozi.”
Dagens Nyheter yatangaje ko yakoraga ku ihuriro ry’ubutumwa bwa Afghanistan, ubu bukaba bwarakoreshejwe n’ibihugu 48 mu gusangira amakuru, kugenzura no gushakisha amakuru, mu mwaka wa 2012 na 2013 ku cyicaro cya Nato.
Yagiye azamuka mu ntera agera ku ipeti rya Major nubwo atari yarigeze akora imyitozo ya gisirikare izwi ndetse aranazamurwa kugeza ubwo abasha gukora ku cyicaro cy’ingabo mpuzamahanga.
Aya makuru akimara kujya ahagaragara, Igisirikare cya Suede cyatangaje ko cyatangiye iperereza.
Igihugu cya Suede ntabwo ari ikinyamuryango cya Nato, ariko cyagiye kirushaho kongera imikoranire nayo mu myaka ishize nyuma y’aho u Burusiya bwigaruriye intara ya Crimea kikayigira iyacyo.

2 Responses
Suede: Yatekeye umutwe igisirikare arinda agera ku ipeti rya major ntawurarabukwa
Bsr! Ariko jye ndasanga uyu munyamakuru iyinkuru yarayitangaje ari nka comedie ashaka kwikinira ! uretse n’ababonesha ijisho rimwe ,n’impumyi nako ubana n’ubumuga bwo kutabona yakabakaba akabyumva. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa nta muturage w’ISTOCOLME washushanya Leta n’igisirikare cyayo imyaka 20 yose ataratahurwa, binabaye ari ukuri uyu mugabo yaba ari umuhanga cyane kuko Military Comunication ibamo amabanga n’ubuhanga buhanitse ku buryo utayisukira uri umuswa cyangwa utarayize neza ngo uyikamirike , kandi jye ndumva 20 ans icyi kinyoma cyaba cyarakuze bihagije kikabyara ukuri !!!