Rutahizamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Sugira Erneste, yavuze ko atahaye agaciro ibyatangajwe n’umukobwa wamusabye ko yamutera inda nyuma yo guhesha Abanyarwanda ibyishimo muri CHAN.
Ku itariki ya 26 Mutarama ni bwo Sugira yafashije Amavubi kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CHAN yaberaga mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gufasha Amavubi gutsinda Togo ibitego 3-2.
Hari ku munota wa 66 w’umukino ubwo Sugira yacengaga ba myugariro batatu ba Togo, mbere yo gutereka umupira mu rucundura watumye Abanyarwanda basabwa n’ibyishimo bikageza n’aho abari muri Guma mu Rugo bayivamo.
Abishimiye igitego cya Sugira banarimo umukobwa witwa Izere Noella.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagaragarije Sugira Ernest ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa Togo, maze munsi y’ifoto uyu mukinnyi yari ashyize kuri Twitter aba umwe mu batanzeho igitekerezo, agira ati” Basi uzantere inda”.
Mu kiganiro Sugira yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, yabajijwe ku byatangajwe n’uriya mukobwa, avuga ko ntacyo yavuga ku bitangarizwa ku mbuga Nkoranyambaga.
Ati: “Mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane ngo ugire icyo ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.”
Sugira yasobanuriwe ko biriya byanditswe n’uriya mukobwa usanzwe ari n’umuhanzikazi we ubwe, undi ahita asa nk’uhindura imvugo.
Ati: “Ubwo butumwa ntabwo nabubonye, ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso ndakeka ko na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.”
Izere Noella yageze aho atangaza ko biriya yabyandikishijwe n’imbamutima z’ibitangaza Sugira yari amaze gukorera Igihugu yinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN2020.
Si ubwa mbere Sugira yari akoze ibitangaza nka biriya dore ko akunze gutsinda ibitego bihesha ishema Igihugu nka biriya biba bikenewe byo gukora ikinyuranyo.
Urugero rwiza ni mu myaka ine ishize ubwo yafashaga Amavubi gutsindira Mozambique iwayo igitego 1-0, ndetse no mu mwaka ushize ubwo yishyuriraga Amavubi imbere ya Ethiopia akayahesha itike ya CHAN.


