Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, na we yemeje ko atakiri umu-Agent wa rutahizamu Meddie Kagere wa Simba, nyuma y’umunsi umwe uyu rutahizamu atangaje ko nta muntu n’umwe wo kumushakira amakipe bafitanye amasezerano.
Kagere yahamirije itangazamakuru aya makuru, nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi y’u Rwanda yari amaze kunyagiramo Centrafrique ibitego 5-0.
Super Manager byari bimaze igihe bivugwa ko ari we uhagarariye Kagere, yaherukaga gutangariza radio Wasafi FM yo muri Tanzania ko umwaka utaha uyu rutahizamu azaba ari muri Yanga Africans, bityo ko atazongera amasezerano muri Simba SC ari kurangizamo amasezerano.
Kagere aganira n’itangazamakuru, yateye utwatsi ibyatangajwe n’uyu mugabo.
Ati: “Ibintu bya Simba SC simba nshaka kubivugaho cyane. Ni njyewe uzi icyo nshaka, niba ari amasezerano nshaka ninjye ubizi, ikindi kandi nta mu-agent mfitanye na we amasezerano. Rwose nta mu-agent mfitanye na we amasezerano.”
Kagere yavuze ko nta mu-agent afite, mu gihe bizwi ko ubwo yageraga muri Simba avuye muri Gor Mahia, yarabifashijwemo na Super Manager.
BWIZA mu kiganiro cyihariye yagiranye na Super Manager, yayibwiye ko yari afitanye amasezerano y’imyaka itatu na Meddie Kagere, gusa akaba yararangiye mu minsi mike ishize.
Ati: “Afite urwego yangejejeho nanjye mfite urwo namugejejeho. Meddie Kagere rero ntabwo akiri umukinnyi wanjye, keretse twongeye kwicara tukongera tukaganira. Twasinyanye amasezerano yo kumubera agent w’imyaka itatu muri Simba ya Tanzania ari na yo akinira.”
“Simba rero imyaka itatu irarangiye, ngira ngo asigaje matches zitageze kuri esheshatu na FA Cup. Ubu rero nongeye kuba agent we, twakwicara tugasinyana andi masezerano y’imyaka runaka.”
Super Manager yunzemo ko ashimira Kagere ku byo yamugejejeho muri Kariyeri ye yo gushakira abakinnyi amakipe, ashimangira ko azahora amwibuka iteka nk’umukinnyi babanye akamugeza kuri byinshi.
Ati: “Yubatse Kariyeri ye ariko anubaka iyanjye mu buryo bw’uko bajyaga bavuga bati ‘ni agent wa Meddie Kagere’ kandi bigatuma bimpa akaryo, nanubu ndacyabikoresha kuko ni amateka yamaze kujyaho, ni amateka atazavaho.”
Meddie Kagere yageze muri Simba mu mwaka wa 2018 ubu ari ku musozo w’amasezerano ye muri Simba, amakuru akaba avuga ko atazongera amasezerano kuko mu mwaka we wa nyuma atabonye umwanya uhagije wo gukina.


