Umugore witwa Ingabire Diane uvuka mu Karere ka Rusizi, byamenyekanye kuwa 23 Ugushyingo uyu mwaka ko yiciwe muri Suwede bikekwa ko byakozwe n’umugabo we na we w’Umunyarwanda uvuka mu Karere ka Nyamasheke bitewe n’amakimbirane. Abiganye na Ingabire bavuga ko uyu mugore wari ufite abana babiri yitondaga ndetse ngo akagira imico myiza. Hari amakuru ko ava mu bari bazi uyu muryango bavuga ko Ingabire yabanaga mu makimbirane ya hato na hato n’umugabo we ukekwaho kumuhitana. Bivugwa ko aba bombi bigeze no gutandukana bamara igihe batabana gusa nyuma imiryango irabahuza barasubirana. Ibibazo by’amakimbirane muri uyu muryango byari bizwi n’inzego zirimo polisi n’ubutegetsi ariko ntacyo zabikozeho kuko ngo ” N’ubundi aba bombi babanaga bigoranye.” nk’uko abazi ibibazo byari muri uwo muryango babitangaje. Kuri uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Swede.


