Umuyobozi mukuru w’inyeshyamba z’abayisilamu zakuyeho ubutegetsi muri Syria avuga ko abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Assad bagize uruhare mu iyicarubozo ryakorewe imfungwa za politiki bagiye gutangazwa.
Abu Mohammed al-Jolani avuga ko ibihembo bizatangwa ku makuru ajyanye n’abasirikare b’abakuru n’abashinzwe umutekano bagize uruhare mu “byaha by’intambara”.
Hagati aho abashinzwe ubutabazi bavuga ko barangije gushakisha imfungwa byakekwaga ko zifungiwe muri kasho z’ibanga cyangwa muri cave ya gereza ya gisirikare ya Saydnaya ariko ntawe babonye nk’uko tubikesha BBC.
Amakipe yihariye afashijwe n’imbwa za K9 n’abantu bahamenyereye bari bamaze iminsi bashakisha muri gereza, mu gihe imbaga y’abantu yari iteraniye hamwe bizeye kubona bene wabo babuze.
I Damascus, abarwanyi b’inyeshyamba bavuga ko basanze imirambo irenga 40 mu buruhukiro bw’ibitaro yerekana ibimenyetso by’iyicarubozo.


