Imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igikorwa cyo guca ikiganza uwagaragaje ko adashyigikiye amategeko ya ISIS ashinjwa icyaha cy’ubujura,yahawe igihano cyo gucibwa akaboko.
Umutwe wa ISIS ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku isi,ugenda ugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri Iraq,Syria,Ubufaransa,Ububiligi, wahaye igihano cyo guca akaboko utavuga rumwe n’amatwara yawo nyuma yo kumushyiraho icyaha cy’ubujura.

Abatari bashyigikiye igihano cyahawe uwiswe umujura, bakomeje guhamagarira abayoboke babo imyigaragambyo yamagana amahame ISIS igenderaho guhera mu mezi ya Kamena na Nyakanga ubwo Abayislamu bari mu bihe by’igisibo cya Ramadan.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, abamuciye ukuboko bari bambaye umwambaro uhisha isura bahagaze mu buryo basanzwe bahagararamo iyo barwana intambara bita Jihadi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com



