Tour du Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu ikomereza mu mujyi wa Musanze -Kigali, aho umwongereza Joe Blackmore ariwe wegukanye etape ya gatandatu anambara umwenda w’umuhondo.
Uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kuri Mont Kigali. Ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo kuko yarushwaga amasegonda abiri na Lecerf.
Uyu munsi hakinwe Agace ka 6 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 93,3.Umunyarwanda waje mu b’i mbere Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yabaye uwa 10 yasizwe amasegonda 53 naho William Junior Lecerf wari wambaye umwambaro w’umuhondo aba uwa 14 yasizwe amasegonda 57.


