Tanzania: Abanya-Afrika y’Epfo 3 bahambirijwe nta mpamba kubera kwamamaza ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize , ni bwo inkuru yabaye kimomo ku itabwa muri yombi no kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania kw’abanya-Afrika y’Epfo 3 bakoreraga umuryango utegamiye kuri Leta ISLA [ Initiative for Strategic Litigation in Africa ],mu magambo arambuye y’icyongereza muri iki gihugu.

Uyu muryango ukaba ushinjwa gukwirakwiza inyigisho zikangurira abantu kwitabira ibikorwa by’ubutinganyi mu iki gihugu cya Tanzania ,ubusanzwe kidacana uwaka n’abakora ibijyanye n’ubutinganyi nk’uko amategeko ya Tanzania ateye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu makuru ikinyamakuru Bwiza.com gikesha ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, atangaza ko Sibongile Ndashe , wakoraga nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango ISLA , nawe ari mu batawe muri yombi ari hamwe n’undi ufite ubwenegihugu bwa Uganda utatangajwe amazina .
Aba bakozi ariko birukanywe muri iki gihugu nyuma y’iminsi micye batawe muri yombi ndetse bakanafungirwa muri Tanzania.

Aba batawe muri yombi ngo baguwe gitumo n’igipolisi cya Tanzania bari muri imwe muri Hotel zikomeye iherereye mu mujyi wa Dar-es-salaam.

Aho ngo bari bahahuriye mu nama yigaga ku buryo bahuza imbaraga bagahangana na Leta ya Tanzania mu nzira z’amategeko ,mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa bya Leta byamagana abakora ubutinganyi cyane cyane ko aba bafashwe hafi ya bose ,bahurira ku mwuga wo kuburanira abandi, aba bazwi ku izina nyito ya ba avoka.

Iby’iri tabwa muri yombi kandi, bikaba byemezwa n’abayobozi b’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abatinganyi ubwa bo ,harimo n’iri ryitwa ISLA ubusanzwe rifite ikicaro i Dar-es-salaam.

Iki kibazo cy’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje cyafashe indi ntera guhera mu kwezi kwa Karindwi 2016 muri iki gihugu .

Kuva ubwo, Leta ya Tanzania yafashe umwanzuro wo kubuza iyi miryango itera inkunga abutinganyi muri iki gihugu, kudahirahira yongera kuhazana amavuta [ Gels ], yifashishwa mu guhehereza [ lubrification ] ahaherereye imyanya yo ku mubiri w’umuntu ,igira uruhare mu gikorwa cy’ubutinganyi.

Nk’uko JeuneAfrique ,ikinyamakuru cyandikirwa i Paris mu rurimi rw’igifaransa na cyo kibitangaza ,muri icyo gihe ibi byakorwaga ,Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Tanzania ,Ummy Mwalimu yashimangiye ko ubucuruzi bw’iyi miti n’ayo mavuta biri mu bitiza umurindi uyu muco w’ubutinganyi , ukomeza kwamamara muri Tanzania, ko kandi Leta idashobora kubyihanganira na mba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ufite ikicaro New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,umenyesha ko kugeza magingo aya ,uhangayikishijwe n’uko ibikorwa byibasira abatinganyi bikomeje gufata indi ntera muri Afrika .

Muri Afrika kandi ,ngo ibihugu bigera kuri 38 kuri 54 nibyo bidakozwa iby’ubutinganyi ,mu gihe bine muri byo ahubwo binatanga igihano cy’urupfu k’umuntu wese uhamwe n’ubutinganyi, ibyo bihugu nka Somalia , Sudani na Mauritania.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *