Ibinyamakuru bitatu bikomeye byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga nyuma yo gutangaza amashusho ya ‘animation’ ubutegetsi bubishinja kwibasira Perezida Samia Suluhu Hassan hakoreshejwe amashusho azwi nka cartoon.
Ibinyamakuru bya kompanyi Mwananchi Communications Limited MCL byahagaritswe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Gihugu cya Tanzania nyuma gukwirakwiza amashusho anyeganyega azwi nka animated Clip.
Nubwo ayo mashusho yasibwe ku mbuga nkoranyambaga ibyo binyamakuru bitatu,The Citizen, Mwananchi na Mwanaspoti, bya kompanyi Mwananchi Communications Limited(MCL), byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 kubera amashusho yashyizwe ahagarara na The Citizen agaragaza ko abantu bashimutwa abandi bakaburirwa irengero muri Tanzania.
Ayo mashusho agaragaza igishushanyo cy’umugore bashushanyije usa Perezida Samia Suluhu Hassan . Ayo mashusho akozwe nka ‘cartoon’ mu Cyongereza) agaragaza Perezida wa Tanzania yambaye igitambaro cyambarwa n’abasiramukazi .
Icyo gishushanyo kigaragaza uwo muntu ajya kuri televiziyo zitandukanye. Kuri buri televiziyo, hari umuntu winubira ubwicanyi, gushimutwa cyangwa kuburirwa irengero kuwo mu muryango we. Amaherezo, icyo gishushanyo kigaragara ko kirakajwe n’uko kwinubira ibyo bikorwa .
Icyo gishushanyo cyasibwe nyuma y’amasaha macye gitangajwe umunyamakuru the citizen gitangaza ko bayasibye kubera ko abaturage batasobanukiwe ukuri kubyo cyashatse kugaragaraza muri ayo mashusho kubera kudasobanukirwa ku baturage bayabonye .
Mu itangazo, Thomson yagize ati: “Icyemezo cyacu cyo gusiba igishushanyo, kiva ku gusobanukirwa nabi cyateje, gitandukanye n’intego yacu ya mbere.”
Ikigo cya Tanzania cyo kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (TCRA) cyavuze ko ayo mashusho arimo amajwi n’amafoto byasohotse binyuranyije n’amategeko y’igihugu ajyanye no gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga.
Mu itangazo cyasohoye ku wa Gatatu, icyo kigo cyongeyeho kiti: “Ikindi, ibyatangajwe biteje inkeke ndetse bishobora kugira ingaruka no guhunganya ubumwe bw’igihugu n’amahoro mu baturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.”
Uko guhagarikwa kurareba imbuga nkoranyambaga z’ibyo binyamakuru, konti zabyo zo ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’imirongo yabyo yo kuri YouTube, irimo Mwananchi Digital (shene yo kuri YouTube yo mu Giswayile), na Mwanaspoti, yibanda ku gutangaza amakuru y’imikino.
Nubwo ibyo banyamakuru byahagaritswe kuri murandasi MCL yasezeranyije abasomyi b’ ibinyamakuru byayo ko izakomeza kubagezaho amakuru mu binyamakuru bisohoka mu buryo bw’impapuro, ivuga ko izaganira n’ikigo gishinzwe kugenzura ibitangazamakuru kugira ngo bigire hamwe uburyo bwiza bw’imikorere yo mu gihe kirekire .


