Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, ayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania nyuma yo gufasha Simba SC akinira kunganya na Azam FC.
Simba na Azam ku Cyumweru zanganyije ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya Tanzania.
Meddie Kagere ni we wafunguriye Simba amazamu ku munota wa 32 ku mupira yari ahawe n’umunya-Mozambique, Luis Miquisone.
Iki gitego cya rutahizamu mpuzamahanga w’Amavubi ni cyo cyatandukanyije impande zombi.
Azam FC yishyuye ku munota wa 68 w’umukino ibifashijwemo na Idd Seleman wari uhawe umupira n’umunya-Zambia Prince Dube.
Iyi kipe ikinamo Umunyarwanda Ally Niyonzima wari wanabanje mu kibuga, yatsinze igitego cya kabiri munota wa 76 ibifashijwemo na Eyoub Lyanga wari uhawe umupira na Seleman.
Ni mbere y’uko Luis Miquisone yishyurira Simba ku munota wa 79.
Igitego Kagere yatsinze Azam cyatumye ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi aho yahise yuzuza 9, asigara arusha igitego kimwe Kapiteni we, John Rafael Bocco.






