Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahinduriye imirimo Lt Gen Yakubu Hassan Mohamed wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka, amugira Ambasaderi.
Gen Yakubu Hassan Mohammed yari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka kuva muri 2018, ubwo yahabwaga izo nshingano na Nyakwigendera John Pombe Magufuli asimbuye Lt Gen James Mwakibolwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Samia Suluhu yashyizeho ba ambasaderi bashya 23 bagomba guhagararira Tanzania mu bihugu bitandukanye.
Uretse Gen Yakubu, abandi bagizwe ba Ambasaderi barimo Hoyce Temu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 1999.
Abandi ni Maj Gen Richard Makanzo, Pereira Ame Silima, Maulidah Hassan, Togolani Mavura, Edwin Rutegaruka, Fredrick Kibuta, Noel Kaganda, Mindi Kasiga na Caroline Chipeta.
Macocha Tembele, Agnes Kayola, Masoud Balozi, Ceasar Waitara, Swahiba Mndeme, Said Mshana, Alex Kallua, Mahmoud Kombo, James Bwana, Said Mussa, Elsie Kanza na Robert Kahendaguza.
Itangazo ryashyizweho umukono na Gerson Msigwa ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, yatangaje ko bariya ba Ambasaderi bazarahizwa ku munsi uzatangazwa mu minsi iri imbere.



2 Responses
Tanzania: Perezida Samia yahinduriye imirimo uwari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
aho nisawa kbx
Tanzania: Perezida Samia yahinduriye imirimo uwari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
aho nisawa kbx