Tanzania: Umuyobozi wa CHADEMA uregwa ibyaha by’iterabwoba yagejejwe mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Kanama yageze imbere y’Urukiko Rukuru rwa Dar es Salam, aho akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za politiki.

Ku rukiko hari imbaga y’abantu, abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bagiye gushyigikira Freeman Mbowe muri uru rubanza. Amashusho yashyizwe ahagaragara ku muyoboro wo kuri internet wa CHADEMA, akuriye, hagaragaye abantu barimo James Mbatia, perezida w’ishyaka NCCR Mageuzi, cyangwa Zitto Kabwe, wo mu ihuriro riharanira impinduka no gukorera mu mucyo.

Hari kandi abahagarariye za ambasade za Amerika n’iy’u Bwongereza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Freeman Mbowe yatawe muri yombi ku itariki 21 Nyakanga ari kumwe n’abandi bayoboke b’ishyaka rye, bafatiwe mu Mujyi wa Mwanza, aho biteguraga gutangiza inama yo kwiga uko basaba impinduka mu itegeko nshinga.

Freeman Mbowe ashinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ubugambanyi, ibyaha bivugwa ko byakozwe mu mwaka ushize.

Ashinjwa kuba yarateguye umugambi wo gusagarira umukozi wa leta no gutera inkunga ibarirwa mu mashilingi 600,000 yo gutegura ibitero ahantu hahurira abantu benshi n’ahandi hakorera ibigo bya leta.

Ku ruhande rw’ishyaka CHADEMA, uru rubanza ngo rushingiye kuri politiki. Baramagana ibikorwa na guverinoma ndetse bagashinja Perezida Samia Suluhu imikorere nk’iy’uwo yasimbuye, John Magufuli yo kubangamira abatavugwa rumwe n’ubutegetsi.

Uwunganira Freeman Mbowe avuga ko batanze ikirego bavuga ko urukiko umukiriya we yajyanwemo rudafite ububasha bwo kuburanisha ibyaha by’iterabwoba. Urukiko Rukuru rukaba rugomba gutanga umwanzuro warwo kuri iki kibazo kuri uyu wa Gatatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *