Tanzaniya iranengwa uburyo yimura abatuye mu byanya ndangamurage

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (human right watch) watangaje ko hashize igihe hari ubushyamirane hagati y’abayobozi bo mu gihugu cya Tanzaniya, n’umuryango w’abimukira bazwi ku izina ry’aba Masayi.

Ubwo bushyamirane rimwe na rimwe bukaba bwarahitanye abantu, nyuma y’uko guverinoma itangije gahunda yo kwimura abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na bibiri(82000) mu mwaka wa 2022 kugeza 2027, bava mu gace kazwi cyane ka Ngorongoro mu rwego rwo kubungabunga ahantu ndangamurage ku isi mu birometero 370 uvuye mu karere ka Handeni nk’uko hemejwe na UNESCO.

Kubyerekeranye n’iyi gahunda , Guverinoma ya Tanzaniya ivuga ko kwimura aba bimukira barimo n’abo mu bwoko bw’abamasayi, ari ukubungabunga ahantu ndangamurage nkuko hemejwe na UNESCO kugira ngo abantu bahatuye hatabagiraho ingaruka.

Muri Raporo yagaragajwe n’umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nyuma y’ ubushakashatsi yakoze mu mwaka wa 2023 ivuga ko “abashinzwe umutekano boherezwa na Leta bakubita abaturage .” Abaturage bakaba basobanura uko bagabweho igitero, bakanashyira ku rutonde 13 bakekwaho gukubitwa hagati ya Nzeri 2022 na Nyakanga 2023.

Iyo Raporo kandi yanavuze ko guverinoma ya Tanzaniya yananiwe gutanga uburenganzira ku buntu kandi buboneye bwo kwimuka, isobanura ihohoterwa ry’uburenganzira rikorerwa abo bimukira ku butaka, uburezi, n’ubuzima.

France 24 itangaza ko ,mu gihe imiryango y’abimukira yari yemerewe gutura muri parike zimwe na zimwe z’igihugu, abayobozi bavuga ko ubwiyongere bw’abaturage batuye muri izo parike bwasatiriye ibyanya inyamaswa zibamo bityo bakaba bagomba kwimurwa.

Nyamara Guverinoma ya Tanzaniya itangaza ko gahunda yo kwimura abo bimukira igikomeje kandi yubahiriza amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Imiryango mpuzamahanga yakomeje kunenga uburyo gahunda yo kwimura abo bimukira ikorwamo, aho Banki y’Isi yahagaritse kwishyura inkunga yageneraga igihugu cya Tanzaniya ,ingana na miliyoni 150 z’amadorali zo kubungabunga ibidukikije ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubumwe bw’Iburayi nawo uhagarika inkunga wagenerega icyo gihugu ingana na miliyoni 19 z’amaorali.

Muri raporo yakozwe n’uwo muryango kandi ivugako yasanze “Guverinoma ya Tanzaniya yaracecekesheje abashatse kunenga iyi gahunda ,ikanabatera ubwoba kuko batemerewe kugira icyo bayivugaho.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *