Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi , ikorwa ku manywa na nijoro, amahanga arebera, umuryango mpuzamahanga wicecekeye, ntibyabujije abari bafite ijwi ryirengagijwe n’amahanga gutabaza ngo icyo cyaha cyakorerwaga inzirakarengane cye gucecekwa.
Muri Gicurasi 1994, hirya no hino mu gihugu hari hakomeje jenoside, mu bice bitandukanye abatutsi barahungiye aho babaga bizeye ko barokokera nubwo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko umugambi wa jenoside wari warateguranywe ubuhanga bukomeye.
Tariki 5 Gicurasi, hari hashize ukwezi indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal ihanuwe nawe aguyemo, byabaye urwitwazo rukomeye mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu, bariyeri zashinzwe mu bice bitandukanye by’igihugu, kuharenga k’Umututsi byari hamana.
Ingabo za RPA nazo icyo gihe zari zikataje mu bikorwa byo kureba ko hari bamwe mu bana b’u Rwanda zavana mu menyo ya rubamba, ari nako zikomeje dipolomasi igamije aheza h’u Rwanda. FPR Inkotanyi, ku itariki nk’iyi mu 1994 yandikiye Loni iyisaba kutarenza ingohe iyo jenoside ndetse no kutihanganira abayikoraga.
Yandikiye akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi guhana no kwamagana Jenoside , ndetse isaba no gushyiraho urukiko rukurikirana abagiraga uruhare muri iyo jenoside n’ibyaba byakozwe guhera mu Kwakira 1990.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe kandi na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yareze muri Loni, leta y’inzibacyuho yariho mu Rwanda[Leta y’Abatabazi], ko iri gukora jenoside. Muri icyo gihe ingabo za Loni zari mu Rwanda zatangiye kugirana imishyikirano na Guverinoma y’Abatabazi harebwa uburyo Abatutsi bari barahungiye muri des Mille Collines babasha gutabarwa bataricwa n’ingabo zariho n’interahamwe zari zibasiye Abatutsi hirya no hino muri Kigali no mu gihugu muri rusange.
Kambanda, Nyiramasubuko n’abandi bahanwe na ICTR, Ubusabe bwa FPR bwabanje gufatwa nko guteza ubwega, bigaragaza ko nta cyahise gikorwa ngo jenoside ihagarikwe n’amahanga cyangwa ngo Loni ihite iburanisha abakekwagaho kuyigiramo uruhare.
Nyamara ariko kera kabaye, tariki ya 8 Ugushyingo 1994, Inama ya Loni ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR/ICTR) ngo rushakishe kandi rucire imanza abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu guha Urukiko inshingano zo gukurikirana no guhana abakoze ubwo bwicanyi, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashakaga ko rutanga umusanzu mu nzira y’ubwiyunge no mu kugarura no kubumbatira amahoro mu Rwanda no mu karere.
Muri urwo rukiko niho bwa mbere umwe mu bari mu buyobozi yatangarije imbere y’umucamanza ko jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. Uwari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’agateganyo muri Leta yiyise iy’Abatabazi mu 1994, Kambanda Jean imbere ya ICTR, tariki ya 1 Gicurasi 1998, yemeye icyaha cya jenoside muri urwo rukiko.
Icyo gihe yabaye uwa mbere mu bari abayobozi b’u Rwanda muri icyo gihe n’uwaburanishwaga n’urwo rukiko wemeye ko yagize uruhare muri jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse yemera ibyaha byose 6 yashinjwaga , ahanishwa gufungwa burundu.
Nubwo uru rukiko ruvugwaho gutanga umusaruro muke mu bijyanye no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, hari bimwe bishimirwa birimo gukurikirana abari abayobozi muri guverinoma y’Abatabazi baburanishijwe na ICTR.
Umusaruro warwo muri rusange , abakekwaga 61 bakatiwe ibihano bitandukanye birimo ibya burundu, abagera ku 10 imanza zabo zimurirwa mu nkiko z’ibihugu, 14 bagirwa abere, 3 batarafatwa imanza zabo zimuriwe mu rugererko rwasimbuye ICTR arirwo MICT, mu gihe babiri mu bashakishwaga urukiko rwaretse kubakurikirana mbere y’iburanisha.
Ubusabe bwa FPR Inkotanyi ku ikurikiranwa ry’abakekwagaho ibyo byaha biri mu byatumye Isi yose ishyira mu gaciro, ikemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma yaho muri Mutarama 2014, Loni yemeza iyo nyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’’ yabanjirijwe n’izindi nyinshi imiryango irengera inyungu z’abayirokotse batahwemye kugaragaza ko ziyigoreka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


