Tariki ya 07 Nzeli 1997, Marchal Mobutu yapfuye asize igihugu cye kigurumana

Sangiza iyi nkuru

Muri uyu mwaka w’1997, ubwo Desire Kabila n’abari bamuri inyuma bamushakira ubutegetsi hasi no hejuru bari barakamejeje, Marishali Mobutu we nibwo yatabarutse adasoje urugamba, amaze igihe gito ahunze, aho atabarukiye igihugu cye cyasigaye kigurumana kugeza magingo aya kitarazima.
Mobutu Sese Seko pictured 009
Muri Gicurasi 1997, yahise ajya kwivuza indwara ya kanseri mu gihugu cya Maroc, aza gupfa ndetse ahambwa asize igihugu kikiri mu mirwano yaje kurangira Desire Kabila amusimbuye ku ntebe nubwo nawe atayirambyeho.
Tariki ya 07 Nzeli 1997, nibwo yaguye mu bitaro, ikiriyo cye kibera mu murwa mukuru wa Maroc i Rabat ariko yari amaze gutakaza igice kinini cy’igihugu mu mirwano yari igamije kumukura ku butegetsi.
Hari hashize igihe kinini Mobutu arwaye cyane kanseri, bivugwa ko yari ayirwaye ku ibya ( Prostate cancer ), mu minsi ya nyuma icyari gihangayikishije bwari ubuzima bwe, icyo cyuho cyahaye imbaraga inyeshyamba zo mu bumwe bwaharaniraga demokarasi n’ubwigenge bwa Congo (AFDL) wari uyobowe na Laurent-Desire Kabira bahiritse Mobutu ku ubutegetsi.
Mobutu yagize ikibazo cya kanseri guhera mu mwaka wa 1989 atangira gukurikiranwa n’abaganga, ariko mu mwaka w’ 1996 nibwo yatangiye kwivuza hanze y’igihugu inshuro nyinshi mu bitaro byo mu Bufaransa n’Ubusuwisi kuko uburwayi bwari bumaze ku murembya.
Mobutu wari warigize ikigenge ndetse anashyigikiwe n’Abanyaburayi, yari yarihaye amazina menshi yagaragazaga ubwishongore n’ubukaka yari afite ndetse yarihaye n’ipeta ry’icyubahiro rya Marchal, ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko imva ye yajugunywe mu nyanja ya Mediterane.
zaire
Kugeza ubu, Abakongomani bakaba bakibaza impamvu umurambo wa perezida wabo utajyanywe mu gihugu cye ahubwo ukaba warabaye uw’umugwagasi.
Mobuto (Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga) yapfuye ku wa 7 Nzeli 1997, afite imyaka 67 y’amavuko, yayoboye Zaire imyaka 32 atavugirwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *