Tchad: Ivangura ryateje gukozanyaho hagati y’abasirikare mu Kigo cya Moussoro

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko imirwano yabaye hagati y’abasirikare n’abasore binjijwe mu gisirikare yahitanye nibura umwe abandi 18 barakomereka, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Kamena mu nkambi ya gisirikare ya Moussoro, umujyi uherereye mu birometero 293 mu majyaruguru ya Ndjamena. Inkomoko y’amakimbirane, ngo ni ivangura mu kwinjiza abantu mu gisirikare nubwo Abategetsi babihakana.

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko mu gitondo, ari bwo imirwano yatangiye mu nkambi ya gisirikare iherereye mu nkengero za Moussoro. Bivugwa ko ari ugutoranya abasirikare bagombaga kwinjizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu kwagenze nabi.

Bamwe mu bashaka kwinjizwa mu gisirikare bavuye muri Ndjamena no mu zindi ntara z’igihugu bavuga ko bakorewe ivangura. Nyuma yo kwakirwa, bavugaga ko amaherezo birukanwe n’umuyobozi ushinzwe kwinjiza abakozi. Impamvu: ngo n’uko batakomokaga mu bwoko bw’Aba- Zaghawa, bukomokamo abayobozi benshi b’ingabo ndetse n’umuryango wa Deby.

Hagati aho, abanenga umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ushingiye ku bwoko bakomeje kwiyongera muri Tchad, mu gihe Minisitiri w’ingabo, Daoud Yaya Brahim abihakana avuga ko ari ibihuha by’aba bashakaga kwinjira mu gisirikare batabasha kugendana n’ubuzima bushya bwa gisirikare.

Uyu muminisitiri yijeje ko ituze ryagarutse mu Kigo cya Gisirikare cya Moussoro, mu gihe amakuru yandi aturuka aha avuga ko ibitaro byo muri uyu mujyi bikirinzwe cyane n’ingabo zicungiye umutekano inkomere zajyanwemo nyuma y’uko gukozanyaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *