Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United, yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko atacyifuza ukundi Cristiano Ronaldo; bityo ko nta wundi mukino n’umwe akwiye kongera kuyikinira.

Umutoza Ten Hag yatanze kiriya cyifuzo nyuma yo kugirana inama na Joel Glazer uri muri ba nyiri Manchester United, Richard Arnold usanzwe ari Umuyobozi wayo mukuru na John Murtough usanzwe ari directeur w’umupira w’amaguru.

Aba bagabo uko ari bane bahuye ikitaraganya ejo ku wa Mbere, nyuma y’ikiganiro kitakiriwe neza Cristiano Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.

ESPN ivuga ko Erik ten Hag asanga Cristiano yararenze umurongo ubwo yanengaga ikipe ya Manchester United, kugeza ubwo abwira Morgan ko atamwubaha.

Bivugwa ko Manchester United yamenye iby’amakuru ya kiriya kiganiro; amasaha make nyuma y’umukino wa shampiyona y’Abongereza yatsinzemo Fulham bigoranye ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize.

Amakuru kandi avuga ko iyi kipe y’i Manchester yatangiye kugisha inama abanyamategeko bayo kugira ngo imenye uko igomba kwitwara, mu buryo bwo gukemura kiriya kibazo.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo aracyafitanye na Manchester United amasezerano amwemerera guhembwa ÂŁ500,000 ya buri cyumweru, kugeza mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023.

Manchester United cyakora cyo ifite ibyiringiro by’uko bishobora kutazakunda ko Cristiano Ronaldo asubizwa mu kipe nyuma y’imikino y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe kubera muri Qatar guhera mu cyumweru gitaha.

ESPN yavuze ko ifite amakuru y’uko abakinnyi bakuru muri Manchester United barakajwe cyane n’igihe Cristiano yakoreye kiriya kiganiro, dore ko bari bakiri mu byishimo by’intsinzi bakuye kuri Fulham.

Kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino Cristiano Ronaldo yahanwe inshuro ebyiri n’umutoza Erik ten Hag.

Bwa mbere byari muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yahanirwaga gutaha hakiri kare, mu mukino wa preseason Manchester United yakinagamo na Rayo Vallecano yo muri Espagne.

Byari mbere yo kongera kumuhana mu Ukwakira uyu mwaka nyuma yo kwanga kwinjira mu kibuga nk’umusimbura, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0. Icyo gihe Ronaldo yahanishijwe kwitoza wenyine, ndetse ntiyanagaragara mu mukino wa shampiyona Manchester United yaguyemo miswi na Chelsea igitego 1-1.

Kuri ubu bivugwa ko Manchester United igifite icyizere cy’uko Ronaldo ufite umurava n’intego hari byinshi yayifasha mu gice cya kabiri cya shampiyona, bijyanye no kuba ikipe izaba iri mu rugamba rweruye rwo guhatanira umwanya wa kane.

Ronaldo cyakora ngo yabwiye abatoza be ko adashobora gushyira hamwe n’ikipe ngo yime umwanya igihugu cye cya Portugal, ibisobanuye ko Man United yiteguye kumurekura n’ubwo itabona umusimbura we muri Mutarama umwaka utaha.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
    Yewe rwose nibamureke ni ugushakira amata kukimasa ,ntacyo yabafasha byaranze nibareke bariya bana ishyaka bafite nubundi bazayiha big 4 nkuko babikoze ataraza ngo ayishyire kumwanya wa 6,erega narekeraho areke kwanduranya ibyo yakoze yarabikoze nareke abandi bashoboye bakine

  2. Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
    Yewe rwose nibamureke ni ugushakira amata kukimasa ,ntacyo yabafasha byaranze nibareke bariya bana ishyaka bafite nubundi bazayiha big 4 nkuko babikoze ataraza ngo ayishyire kumwanya wa 6,erega narekeraho areke kwanduranya ibyo yakoze yarabikoze nareke abandi bashoboye bakine

  3. Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
    Kuva CR7 yagaruka muri Manchester united yahise asubiza inyuma Bruno Fernandes wabicaga bigacika mu ikipe.
    Igihari n’uko yakwigendera ubu Star bwe akabujyana ahandi yifuza.

  4. Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
    Kuva CR7 yagaruka muri Manchester united yahise asubiza inyuma Bruno Fernandes wabicaga bigacika mu ikipe.
    Igihari n’uko yakwigendera ubu Star bwe akabujyana ahandi yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *