201111416_534783801265863_2217928747688060820_n-edited

Teta Sandra yagonze umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umuriro wongeye kwaka hagati ya Teta Sandra n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo, nyuma y’uko amugonze n’imodoka bikamuviramo gukomereka amaguru yombi, akajyanwa kwa muganga byihuse. Ibi bibaye mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda nka Big Eye Ug, avuga ko byabereye ahitwa Munyonyo, mu ijoro ryakeye, ubwo bombi bari kuri Shan’s Bar & Restaurant. Ngo hari ukutumvikana kwabaye hagati yabo gutuma barwana.

Mu gihe Teta Sandra yageragezaga guhunga izo mvururu yinjira mu modoka ye agerageza kugenda, Weasel yaje kwitambika imbere y’iyo modoka kugira ngo amubuze kugenda, ariko Sandra ntiyahagarara, aramugonga.

Weasel yahise ajyanwa mu bitaro bya Nsambya Hospital, aho bivugwa ko yakomeretse amaguru yombi.

Si ubwa mbere uru rugo rugaragaramo amakimbirane akabije. Mu 2022, byavuzwe ko Weasel yakubise bikomeye Teta Sandra ku buryo yahisemo guhungira mu Rwanda. Hari n’amafoto yagiye hanze amugaragaza afite ibikomere, ndetse na Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone, yigeze kumutabariza avuga ko agikorerwa ihohoterwa.

Nyuma y’igihe, Teta yagarutse muri Uganda avuga ko atigeze akubitwa n’umugabo we, ahubwo babanye neza.

Weasel aherutse no kuvuga ko bafite gahunda y’ubukwe, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyabereye i Kigali cya Jose Chameleone, ahamya ko aje no kwiyereka umuryango wa Teta Sandra. Ariko iyi mpanuka ibaye mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari ikomeje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *