Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi Weasel Manizo, avuga ko umukunzi we Teta Sandra yasubiye mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura bikomeye ubukwe bwabo atavuze igihe buzabera. Nyuma y’amakuru yari yasakaye ko Weasel yahondaguye umugore we Teta gusa we na bamwe mu bo mu muryango we bumvikanye babihakana. Muri iyi minsi, Teta Sandra yasubiye iwabo mu Rwanda gusa nta byinshi byamenyekanye kuri iyi ngingo yo gukubitwa. Weasel avugana na Galaxy FM yongeye guhakana ayo makuru, avuga ko ahubwo umugore we yagiye gutegura ubukwe kuko ari hafi kumwereka ababyeyi be mu Rwanda. Weasel avuga ko we n’umugore we babanye neza ariko ko ibyagiye bivugwa byamushyize ku gitutu cyo kwisobanura. Ibi ngo biri mu byatumye ahitamo gukoresha Teta Sandra mu mashsuho y’indirimbo ye nshya yise ” Selector.” kugira ngo bigaragare ko nta kibazo afitanye na Teta. Yagize ati ” Hari bansize urubwa ngo nakubise umugore wanjye. Byatumye nkoresha Teta sandra mu mashusho ya Selector kugira ngo mpagarike ibi bintu. Njye na Teta tumeranye neza.” Ku mpamvu yo kuba Teta Sandra n’abana babo bombi babiri bari mu Rwanda, Weasel akaba ari i Kampala, yasubije ati ” Namujyanye mu Rwanda kugira ngo abe aruhuka ari kumwe n’ababyeyi be kugira ngo ategure byimbitse ubukwe bwo kunyereka ababyeyi be.” Si ubwa Mbere Weasel yari akomoje ku kuba ari kwitegura kwiyerekana nk’umukwe mu rugo kwa Teta Sandra gusa ntibizwi niba koko iyi ariyo mpamvu cyane ko Teta kuva yagera i Kigali yaruciye akarumira ku byamubayeho.


