Umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda yakubise DJ LL umwe mu bazwi cyane mu Mujyi wa Kampala amuryoza gukora ku Munyarwandakazi, Teta Sandra uri mu rukundo n’uyu muhanzi. Imirwano yabereye mu kabari kitwa Casablanca kari Kololo kari muri Kampala mu ma saa kumi za mu gitondo zo kuri uyu wa 12 Ukuboza nk’uko Ugblizz ibitangaza. Aya makuru avuga ko DJ LL n’inshuti ze bahanyuze ngo banywe inzoga ariko ngo uyu musore akarabukwa Teta Sandra, akajya kumusuhuza. Weasel ngo yamuturutse inyuma ahita amukubita bikomeye ku buryo yamushwanyaguje izuru. DJ LL ati ” abinyujije kuri Twitter yagize ati ” Uyu munsi [kuwa Kane] najyanye n’inshuti zanye mu kabari ka Cassablanca. Ubwo ninjiraga, nabonye Teta Sandra ndavuga nti reka musuhuze. Ubwo nari muri ibyo, Weasel yanturutse inyuma arankubita bikomeye ku buryo yamennye izuru. Ubu ndi mu bitaro bya Nsambya.” Iyi ni inshuro ya kabiri Weasel arwana mu kabari muri uyu mwaka. Hari amakuru avuga ko yari aherutse kurwana mu kabari ndetse akomereka ukuboko. Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe ari mu rukundo na Teta Sandra mu mezi ashize. Mugenzi we, Mowzey Radio na we yaguye mu mirwano yari yabereye mu kabari ka De Bar kari Entebbe mu ntangiro z’umwaka wa 2018.

DJ LL uvuga ko yakubiswe na Weasel akamenwa izuru
Weasel na Teta bari mu rukundo



2 Responses
Teta Sandra yatumye Weasel akubita umuntu ajyanwa mu bitaro
???????????????????????????? ???? ???? ???? ????
Teta Sandra yatumye Weasel akubita umuntu ajyanwa mu bitaro
???????????????????????????? ???? ???? ???? ????