Umunyarwandakazi Sandra Teta uba muri Uganda aho abana n’umugabo we, Weasel Manizo, avuga ko atari we wamukubise akamugira intere nk’uko byari byatangajwe ku munsi w’ejo. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sandra Teta yabyimbaganye mu maso ndetse afite amaraso ku munwa bigaragara ko yakubiswe bikomeye. Indi foto igaragaza abana be babiri bari imbere ya se, Weasel bashungerewe n’abantu benshi. Uyu mugore ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko ahubwo yakubiswe n’amabandi akanamwambura UGX miliyoni na 300 n’indi mitungo. Yagize ati ” Ku bijyanye n’amafoto yakwirakwiye mu binyamakuru, ubwo nari mvuye ku kazi kuwa Gatanu nijoro, natewe n’amabandi ntazi, atwara telefoni yanjye, agakapu ko mu ntoki na miliyoni imwe na magana atatu.” Teta Sandra yavuze ko amaze icyumweru yivuze kando ko ” Ubu ndikugenda mera neza.” Yasabye abamukurikira kwirengagiza iby’ayo makuru yakwirakwiriye hose haba muri Uganda no mu Rwanda. Weasel ushinjwa gukubita umugore we ntacyo aratangaza gusa bizwi ko ahubwo akunda umugore we ku buryo yigeze gukubita uwitwa Kaweesi wakoraga mu rugo , amugira intere, amushinja gusuzugura Teta. Aya makuru aravugwa mu gihe Sandra Teta na Weasel babyaranye abana babiri ndetse uyu mugabo akaba yari aherutse gutangaza ko bagiye gukora ubukwe.


