Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Thailand rwemeje ko Minisitiri w’intebe, Srettha Thavisin, ashobora kwirukanwa, nyuma y’umwaka utuzuye amaze ku butegetsi.
Itsinda ry’abasenateri 40, bashyizweho n’iyahoze ari guverinoma ya gisirikare, batanze ikirego barega Srettha.
Umucamanza Punya Udchachon, asoma iki cyemezo, yavuze ko urukiko rwatoye ku majwi atanu kuri ane kugira ngo bakure Srettha ku mirimo ye kubera gushyiraho minisitiri wahamwe n’icyaha.
Urubanza kuri Srettha
Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwasuzumye niba Srettha yararenze ku “mahame” ashyiraho Pichit Chuenban. Mu mwaka wa 2008, Pichit yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu azira kunyereza umutungo.
Yeguye ku Nama y’Abaminisitiri kugira ngo ajye gufasha Srettha, ariko urukiko rwakomeje urubanza rushingiye ku kirego cyatanzwe n’abasenateri. Srettha yahakanye amakosa kandi yizeye kurokoka iki kibazo.
Ku wa kabiri yagize ati: “Nakoze uko nshoboye kandi mboherereje ijambo risoza, ubu ibisigaye ni ah’ubutabera.”
Nyuma y’uko Srettha yirukanwe, ubu Inteko ishinga amategeko igizwe n’abntu 500 muri Thailand igomba guterana kugira ngo ihitemo minisitiri w’intebe mushya, aho ngo bishobora kurushaho gushyira igihugu mu gihirahiro mu bya politiki nk’uko bitangazwa na DW.
Srettha yagiye ku butegetsi mu gihe kitarenze umwaka gishize ayoboye ihuriro riyobowe n’ishyaka rye rya Pheu Thai, aho uwahoze ari Minisitiri w’intebe Thaksin Shinawatra akomeje gufatwa nk’umukurambere waryo, nyuma yo kugirana amasezerano n’amashyaka afitanye isano n’igisirikare.
Ni mu gihe Pichit ari umunyamategeko ufitanye isano ya hafi n’umuryango wa Thaksin.


