The Ben yapfushije umubyeyi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, ari mu gahinda ko gupfusha se umubyara.

Mbonimpa John wari umubyeyi w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi.

Abaturanyi ba Nyakwigendera babwiye Ikinyamakuru Inyarwanda ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga, akavuzwa bikanga.

Umuvandimwe wa The Ben, James Emile Mucyo, yatangaje ko se ubabyara yaguye mu bitaro by’Akarere ka Kicukiro bizwi nk’Ibitaro bya Masaka, nyuma y’iminsi isaga itanu aharembeye.

Abaturanyi b’uriya mukambwe witabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko, bavuga ko yari asigaye aba wenyine aho yari atuye, mu mudugudu w’Isoko, Akagari ka Kicukiro ho mu murenge wa Kicukiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *