Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye n’umukunzi we, Uwicyeza Pamella, imbere y’amategeko kuri uyu wa 31 Kanama 2022.
Amashusho yashyizwe hanze na KISS FM kuri Twitter, yerakana The Ben wambaye imyenda ruje borudo yijimye n’inkweto z’umweru na Pamella wambaye ijya gusa iroza ryerurutse n’ururabo rwo mu mutwe. Uyu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aba bombi bateye iyi ntambwe nyuma y’igihe kitari gito bakundana ndetse uyu mukobwa yari amaranye impeta yo kumusaba kubana amezi atari make. The Ben yari amaze igihe abazwa igihe azabanira na Pamella, ingingo atakunze gutangaho ibisubizo kenshi.



2 Responses
The Ben yasezeranye na Pamella imbere y’amategeko
hhhhhhhhhhhh siwumva. naho naho
The Ben yasezeranye na Pamella imbere y’amategeko
hhhhhhhhhhhh siwumva. naho naho