Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène mu muhango wo ku murika igitabo «Un sachet d’Hosties pour Cinq» (Isashi ya hostiya ku bantu batanu) cyanditswe na MURANGIRA César.

Kuri iki gihangano Kivuga ku mateka ya Murangira mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Umuyobozi wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yamushimiye ubutwari yagize ashyira ubuhamya bwe mu nyandiko, kuko bisaba imbaraga n’ubushake.
Muri uwo muhango yaboneyeho gushishikariza imbaga y’abantu bari bahari, kujya basoma ibitabo ndetse bakagira n’umuco wo kwandika, abatabishoboye yabemereye kujya bagana CNLG ikabafata ikabibafashamo uko ishoboye.
Dr. Bizimana asanga bene izo nyandiko ku mateka ya jenoside zishobora guca intege ingengabitekerezo ya jenoside kuko hari abatangiye kwandika ibitabo binyuranye n’amateka twanyuzemo.
Yamenyesheje kandi abari bahari ko hari abagororwa batangiye kwandika ibitabo bemera ibyo bakoze. Kandi bababajwe nabyo, bakaba babyicuza. Babona ko bakoze ibintu by’indengakamere.
Yibukije kandi ko ubuhamya bukubiye mu gitabo «Un sachet d’Hosties pour Cinq» (Isashi ya hostiya ku bantu batanu) bwubaka umuryango nyarwanda bukawuvura ibikomere wagize kubera ibikorwa ndengakamere byakozwe n’abicanyi Kandi bihagarikiwe n’abayobozi babi nka Mbonampeka, wari ushinzwe ubutabera agakora Jenoside, igikorwa kitakorwa na rimwe n’umuntu ushinzwe ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com


