Umuhanzi akaba n’umuyobozi mu kigo cya Leta, Muyombo Thomas (Tom Close) avuga ko abumva bafitiye ishyari umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kubireka ahubwo bakamwigiraho kuko ngo weo ubwe ari isomo mu muziki nyarwanda. Hadutse urunturuntu cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo bamwe mu bahanzi bishongoraga kuri Meddy, abandi bamushinja kugura Views kuri Youtube ku ndirimbo ye nshya My Vow, yarebwe cyane. Kuri ubu ifite views miliyoni imwe na 800 mu gihe yasohotse kuwa 22 Nyakanga 2021. Hari bamwe bavuze ko Meddy yaguze views, abandi bagira uko babivugaho babikerensa. Tom Close we kuri Twitter, yavuze ko ibyo ari amashyari. Ati ” ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.” Yongeyeho ko isomo avuga ari iry’abanyamuziki ubwo yasubizaga uwari ugize ati ”
Ni isomo ryawe gusa ariko si iryacu, kandi ushobora gusanga ari nawe umufitiye iryo ishyari ushinja abandi utazi.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ibyo Karasira agiye guhura nabyo Mageragere- Mahoro wafunganywe na Ntamuhanga ngo hari abazamwakira
youtube.com

4 Responses
Tom Close yasabye abantu kureka kugirira ishyari Meddy
Ni nde wamugiriye ishyari ? Yatanga ingero.
Tom Close yasabye abantu kureka kugirira ishyari Meddy
Ni nde wamugiriye ishyari ? Yatanga ingero.
Tom Close yasabye abantu kureka kugirira ishyari Meddy
Nkumuntu ugira ishyari yagiye akora cyane?
Tom Close yasabye abantu kureka kugirira ishyari Meddy
Nkumuntu ugira ishyari yagiye akora cyane?