Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rishinzwe gutanga amaraso, Dr Muyombo wamenyakenye nka Tom Close, yasobanura impamvu u Rwanda rukeneye cyane amaraso y’ubwoko bwa O.
Kuri uyu wa 13 Kanama 2022, Tom Close yahamagariye abafite ubu bwoko bw’amaraso bafite ubushake bwo kuyatanga, kugana ishami rya RBC.
Ubu butumwa bwanatanzwe na RBC bugira buti: “Abantu bafite amaraso y’ubwoko bwa O (O positif hamwe na O negatif) bafite ubushake barasabwa kugana ishami ry’ikigo cy’ubuzima (RBC ) rishinzwe gutanga amaraso (BTD) bakayatanga kuko akenewe cyane. Ku bindi bisobanura, mwahamagara 0788895847 hamwe na 0782187994. Retweet &like.”
Ntibyari bisanzwe kumva iki kigo cyangwa ufite aho ahurira na cyo batangaza ko ubwoko bw’amaraso runaka bukenewe cyane, ndetse byatumye bamwe bakoresha imbuga koranyambaga bibaza ikidasanzwe cyabaye, cyatumye akenerwa cyane.
Mu kiganiro yagiranye na New Times, Tom Close yasobanuye ko mu bubiko bwa RBC hari amaraso ahagije y’ubwoko bwa A,B na AB, ariko ay’ubwoko bwa O akaba ari make ku buryo biteye impungenge ko hari abarwayi bayakenera bakayabura.
Yagize ati: “Ubusanzwe gutanga amaraso bikorwa ku bushake ariko bikabaho ko uw’ubwoko bumwe hari ubwo adashobora guha uw’ubundi, bituma habaho ukubura kwayo nk’ukuriho ubu. Turi guhamagarira abafite ubwoko bw’amaraso bwa O kuyatanga ku bwinshi kugira ngo twirinde ibura ryayo, rishobora kuba ryateza ikibazo.”
Bitandukanye n’ubundi bwoko, ufite ubwoko bw’amaraso bwa O ashobora guha undi wa O, n’abandi bose: uwa A, B na AB. Tom Close avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu akenewe cyane, kubera ko akoreshwa mu rwego rw’ubutabazi bwihuse.

30 Responses
Tom Close yasobanuye impamvu amaraso ya O akenewe cyane
Mwaramutse neza, ni byiza kugira umutima utabara. Twitabire iki gikorwa. Ubukangurambaga bwa door to door bwatanga umusaruro.

Ndabasuhuje nyakubahwa Dr. Muyombo Thomas
Nikoko gutabara nogufashanya byahozeho kuva nakera mumuco wa ba NyaRwanda , kuvakubatubamjirije kugeza nanubu .
Icyifuzo cyanjye nuko mwakora ubukangurambaga haba mubyaro ndetse no mubigo bifite abakozi benshi mubafasha kumenya ubwoko bw’Amaraso bafite kuko hashobora kuba hari abafite ubwobwoko bw’Amaraso ariko bakaba batabizi kandi nyamarabo bafite umutima wokuyatanga
Mugiramahoro!!!

Rwose, Tom CLose yakoze,kutwibutsa, gutabara bene wacu,dutanga amaraso yabafasha,

Bantu b’Imana Ni mucyo dufashanye kuko Ari ingenzi cyane ku nifuza ubufasha Bantu dufite Amaraso yo mubwoko bwa 0 nibyizako twa gana ku ishami rya rbc, murakoze.

Bantu b’IMANA amagara areseka ntayorwa mudufashishije natwe twifashije twajya kubiro bya RBC bitwegereye tugapimisha amaraso yacu tukanatanga amaraso kuko arakenewe ibaze ko group O aduha ariko twe ntitwabasha kumuha niyo mpamvu aba group O nabandi dukwiye gutanga amaraso murakoze by AAFRIMASWG APÕTRE Asiimwe Felix real international Am still waiting Godm

Ndabona nabura muzajya muyagura da

Dr ibyo yavuze nibyo pe ariko habanze hakorwe ubukangurambaga bigendanye no guha ibigo nderabuzima ubushobozi bwo gupima groupe z’amaraso uwo basanganye ikenewe abimenyeshwa bizatuma abitabira icyo gikorwa baba benshi kuko ndabizi neza ko abanya Rwanda benshi barabikunda ariko ntibazi ubwoko bw’amaraso yabo.

Munyandikire kuri email mbafashe mfite O+

Igitekerezo ni kiza cyane,ariko ndahamya ko amaraso adashobora kubura abantu bamanutse bakagera kuri terrain,Hari abantu benshi bafite umutima wo gufasha ariko bakaba batamenya aho bayatanga cyangwa hakaba hababera kure. ????

Ko ndi i gisagsara sriko nkaba ntemerewe gusohoka mu kazi ntabwo meahansanga(ndi muri ttc save)birashoboka ko muhageze mwahasanga nabandi bayafite

Nanj nd Burundi kand ninayo groupe sanguin ndmwo 0+

Nibyo koko gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Gusa turasaba Dr. Muyombo akore iyo bwabaga nkuko asanzwe abikora arebe uko yatera mubiturage no mubigo bitandukanye bihurirwamo N’abantu benshi za gare zamamodona hose mukore ubukangurambaga ndetse mufashe abantu kumenya ubwoko bwamaraso bafite kuko abenshi ntibaba Bazi nuko bikorwa. Mufate amamodoma yabugenewe mugere mumasoko, gale, ibigo byamashuli,inganda Aho hose muzahakura amaraso rwose kuko abanyarwanda bafite umutima utabara ariko ntaburyo cg amakuru bamwe babifiteho.
Murakoze!

Njyewe nabonye mu byaro umuntu abafatisha ku munsi w’isoko RBC yajya igera mu ntara zitandukanye igaha abaturage amakuru y’amaraso akenewe Ari nako ibapima ubundi tukabihera amaraso rwose nanjye ndi O ariko kugera iyo za Kigali ntibiba byoroshye.Murakoze Tom Close kutwibutsa rwose.

Nonese twebwe abashaka kuyatanga twayatanga amaraso twayatanga hehe?