Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yatangaje ko yagize ikibazo cya tekiniki cyatumye ibyari byavuye muri tombora ya UEFA champions league yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere biba imfabusa.
Muri tombora yari yabaye kare byari biteganyijwe ko ikipe ya Manchester United ihura na PSG yo mu Bufaransa.
Muri tombola nshya, Paris Saint-Germain izahura na Real Madrid mu mikino ibiri izaba yitezwe n’abatari bake hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.
Atlético Madrid izahura na Manchester United mu wundi mukino ukomeye mu gihe Chelsea ifite igikombe giheruka, yongeye gutombora Lille nk’uko byari byagenze mbere.
Uko tombola yagenze:
Salzburg vs Bayern Munich
Sporting CP vs Manchester City
Benfica vs Ajax
Chelsea vs Lille
Atletico Madrid vs Manchester United
Villarreal vs Juventus
Inter Milan vs Liverpool
Paris Saint-Germain vs Real Madrid
Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League ya 2021/22 izaba tariki ya 14&15, 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.


