Tour du Rwanda:Etape ya kabiri yegukanywe n’umunya Israel

Sangiza iyi nkuru

Mu gace gakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda ka Muhanga -Kibeho, kegukanwe n’umunya Israel Itamar Einthorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech.

Ni agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga- Kibeho kigaragarijwemo n’abanyarwanda cyane n’ubwo byarangiye batakegukanye.

Ni agace kagaragayemo guhatana cyane, aho abakinnyi batatu barimo Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda, bakomeje kuyobora bagenzi be.

Munyaneza Didier wari kumwe na Henri Alexandre Mayer, na Nsengiyumva Shemu, kandi ni na we wegukanye amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe mu Karere ka Ruhango.

Ubwo bari bamaze kugenda ibilometero 50, n’ubundi aba bakinnyi ni bo bari bakomeje kuyobora isiganwa, aho bari bamaze gushyiramo intera y’iminota 7’50”.
Aka gace uyu munya Israel yegukanye kari gafite ibilometero 130.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *