Tour du Rwanda: Eyob Metkel wari wambaye umwambaro w’umuhondo yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Eritrea Eyob Metkel wari wambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Rwanda, yakoreye impanuka mu gace ka gatandatu k’iri siganwa kakinwe kuri uyu wa Gatanu ahita awutakaza.

Ni agace katwawe n’Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels Pro KTM y’iwabo.

Kuri uyu wa Gatanu abasiganwa bahagurikiye kuri Convention Centre basoreza muri Mont Kigali ariko banyuze mu turere twa Gicumbi na Rulindo, ku ntera ya Kilometero 152,6.

Pierre Rolland wegukanye aka gace, yasize abandi bose ageze i Kanyinya, amanuka umusozi wa Shyorongi wenyine yasize igikundi kigabanyije mu matsinda 3 iminota 5 n’amasegonda 34.

Mu bilomtero 10 bya nyuma, umunya-Eritrea wari ufite umwenda w’umuhondo, Eyob Metkel yaje gukora impanuka.

Pierre Rolland wa B&B Hotels Pro KTM yakomeje gusiga abamukurikiye ndetse aza kwegukana aka gace akoresheje amasaha 3, imonota 46 n’amasegonda 3, yasize Vuillermoz wa Total Direct Energe wabaye uwa 2 amasegonda 50.

Abakinnya b’abanyarwanda ntabwo bahiriwe n’aka gace kuko kugeza muri 15 ba mbere basizwe iminota irenga 3 nta munyarwanda warimo.

Eyob Metkel wakoze impanuka yahise anatakaza umwenda w’umuhondo, ku rutonde rusange umunya-Espagne ukinira Total Directe Energe, Rodriguez Martin Christian aba ari we ufata umwenda w’umuhondo.

Uyu amaze gukoresha amasaha 20, iminota 38 n’amasegonda 10. Eyob yahise afata umwanya wa 19 aho asigwa iminota 4.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda uri ku mwanya wa 24 arushwa iminota 9 n’amasegonda 58 na Rodriguez wa mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *