Umunya-Colombia Restrepo Jhonathan ukinira ikipe ya Androni Giocattoli yo mu Butaliyani, ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Abasiganwa bahagurukiye ku ishuri “Intwari” i Nyamirambo, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda, bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40.
Rwari urugendo rureshya n’intera y’ibilometero 4.5.
Buri mukinnyi yasiganwaga ukwe yasoza akabarirwa ibihe yakoresheje.
Restrepo Jhohnathan yegukanye aka gace akoresheje iminota itandatu n’amasegonda 27, Arusha isegonda rimwe Alex James Hoehn ukinira ikipe ya Wildlife Generation Pro.
Uyu munya-Colombia arazwi cyane muri Tour du Rwanda dore ko mu isiganwa ry’umwaka ushize yegukanye uduce tune twose.
Agace k’uyu munsi yatwaye kahise kamwicaza ku meza amwe n’aUmunyarwanda Ndayisenga Valens cyo kimwe n’umunha-Eritrea, Eyob Metkel bafite umuhigo wo gutwara etapes myinshi (5) mu mateka ya Tour du Rwanda.
Umunyarwanda witwaye neza mu gace k’uyu munsi ni Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 35 akoresheje iminota 7 n’amasegonda 6; cyo kimwe na Uwihirwe Renus bakinana muri Team Rwanda wakoresheje iminota 7 n’amasegonda 9.
Agace ka karindwi ka Tour du Rwanda ari na ko kabanziriza aka nyuma kasize Umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian ukinira ikipe ya Total Direct Energie acyambaye umwambaro w’umuhondo.
Uyu ararusha Restrepo Valencia umukurikiye amasegonda atanu cyo kimwe na Piccoli James wa gatatu ku rutonde rusange.



2 Responses
Tour du Rwanda: Restrepo Jhonathan yegukanye agace ka 7 kagufi kurusha utundi
Ikipeyamusanze
Tour du Rwanda: Restrepo Jhonathan yegukanye agace ka 7 kagufi kurusha utundi
Ikipeyamusanze