Umunya-Colombia Jhonathan Valencia Restrepo atwaye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga mu mugi wa Musanze kagana i Mihanga.
Aka gace kari ku ntera ya kilometero 127.3 kabaye aka gatatu uyu mukinnyi atwaye kuva iri rushanwa ryatangira. Kiyongereye ku ka Rubavu-Musanze na Kigali-Huye.
N’ubwo nta munyarwanda uratwara agace na kamwe, uyu munsi wabahiriye kuko Mugisha Moïse warushwaga iminota irenga ibiri, yabashije kugabanya iki kinyuranyo.
Ubu ku rutonde rusange, Umunya-Erithrea Tesfazion Natnael ni we uri ku mwanya wabere, Mugisha Moïse ni uwa kabiri.




