Abarwanyi bafashwe ndetse n’abaturage bavuga ko abategetsi bo mu ntara yazahajwe n’intambara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia bahatira urubyiruko kwifatanya n’ingabo zabo mu kurwanya guverinoma nkuru babinyujije mu gutera ubwoba no gufunga bene wabo.
Intambara yabereye mu majyaruguru ya Ethiopia kuva mu mpera za 2020 yahitanye abasivili ibihumbi n’ibihumbi ikura mu byabo amamiliyoni, itera inzara, yangiza ibikorwa remezo, nubwo muri iyi minsi idakurikiranwa n’abantu benshi ku Isi kubera intambara yo muri Ukraine.
Ishyaka rya Tigray People Liberation Front (TPLF) uvuga ko urengera abaturage miliyoni 6 bo muri Tigray kubera akarengane bakorerwa na leta. Ariko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, arashinja ishyaka rya TPLF kwigomeka kugira ngo rigerageze gusubirana ubutegetsi bw’igihugu, ryari ryiganjemo kugeza mu 2018.
Reuters yagiranye ibiganiro n’abantu basaga icumi kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi hamwe n’abaturage ba Tigray, abarwanyi bafashwe n’abakozi b’ubutabazi byatanze ishusho yo guhatirwa kuba abarwanyi bikozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu bice byinshi by’intara.
Ubu buhamya bwerekana ko bamwe mu baturage ba Tigray bitanze ari benshi mu ntangiriro z’intambara, ubu bagenda barushaho kugenda biguru ntege binangira kujya mu ntambara nyuma y’agahenge ko muri Werurwe.
Kindeya Gebrehiwot, wo mu biro by’ububanyi n’amahanga bya Tigray, yatangarije Reuters kuri email ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hasi bafunze abagize umuryango kugira ngo bahatire bene wabo kwiyandikisha ariko avuga ko ibintu nk’ibi byabaye gake, abavandimwe bakaba bararekuwe maze abayobozi bagahanwa.


