Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinjwa kutagira icyo zivuga ku bitero by’u Burusiya byibasiye ibikorwa by’ibigo by’Abanyamerika muri Ukraine, mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bwo bukomeje kotsa igitutu Ukraine kugira ngo ihagarike ibitero ku nganda z’ingufu z’u Burusiya.
Inkuru ya CNN ivuga ko mu mezi ashize, misile n’indege zitagira abapilote by’u Burusiya byangije ibikorwa by’ibigo bikomeye birimo Coca-Cola, PepsiCo na McDonald’s, ndetse n’ibindi bicuruza ibiribwa nka Oreo.
Andy Hunder, uyobora Urugaga rw’Abacuruzi b’Abanyamerika muri Ukraine, yavuze ko ibyo bitero byibasiye inyungu z’abashoramari b’Abanyamerika, ariko ko atabona igisubizo gifatika gitanzwe na White House.
Ku wa 3 Nzeri 2026, igitero cy’indege itagira umupilote cyangije uruganda rwa Coca-Cola ruherereye hafi ya Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko icyo gitero ari ubutumwa u Burusiya bwoherereje Amerika.
Ku wa 25 Nzeri, igitero cyangije ububiko bwakoreshwaga na McDonald’s mu karere ka Kyiv. Iki kigo cyemeje ko ububiko bw’umufatanyabikorwa wacyo mu gutwara no gukwirakwiza ibicuruzwa bwangijwe n’igitero. Ibyo byatumye resitora zimwe za McDonald’s muri Ukraine zigabanya ubwoko bw’ibiribwa zitanga.
PepsiCo na yo yemeye ko uruganda rwayo ruherereye mu karere ka Mykolaiv rwangijwe mu gitero cyabaye mu mpera za Kanama, ariko nta muntu wahasize ubuzima.
Nubwo hari ibigo byifuza ko ubutegetsi bwa Amerika bwabavuganira, ibindi biracyitwararika gutangaza amakuru arambuye ku bitero byagiye bibibasira.
Ku ruhande rwa White House, umuyobozi wayo yatangaje ko Trump n’itsinda rye bakomeje gushaka uburyo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yahagarara, hagamijwe kugera ku masezerano y’amahoro.


